APR FC yegukanye igikombe cy’irushanwa rya FPR itsinze Rayon Sport

APR FC yegukanye igikombe cy’irushanwa

Mugiraneza Jean Baptiste ahabwa igikombe

APR FC yegukanye igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi, nyuma yo gutsinda mukeba wayo Rayon Sport ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa kabiri tariki 18/12/2012.

Ibitego byose uko ari bine byagaragaye muri uwo mukino byatsinzwe mu gice cya kabiri, APR itsindamo bitatu, Rayon Sport ibonamo igitego kimwe.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na APR FC ku munota wa 65 gitsinzwe na Faruk Ruhinda. Rayon Sport yaje kucyishyura ku ishoti ryatewe na  Kapiteni wa Rayon Sport Hategekinama Afodis ku munota wa 80, nyuma yo kwisirisimba imbere y’izamu rya APR FC.

Nyuma yo kwishyurwa icyo gitego, APR FC yongereye imbaraga, ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Cyubahiro Jacques ku munota wa 85.

Icyo gitego cyaciye intege ikipe ya Rayon Sport itangira gukinana igihunga cyane cyane muri ba myugariro. Ibyo nibyo byatumye APR FC ibatsinda igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi, dore ko cyatsinzwe mu minota y’inyongera.

N’ubwo APR FC yatahanye intsinzi y’ibitego 3-1, mu gice cya mbere Rayon Sport ni yo yagaragazaga ko ishobora kuza kwegukana intsinzi, kuko yarushaga APR FC ndetse ikabona n’amahirwe menshi imbere y’izamu, gusa Ndoli Jean Claude wari uhagaze neza mu izamu rya APR yakuyemo imipira myinshi kandi yari ikomeye.

Gutsinda ibitego 3-1, umutoza wa APR FC Eric Nshimiyimana avuga ko babikesha ubwitange n’ishyaka ryinshi abakinnyi be bagaragaje kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, kandi ngo n’ubwo bari bazi neza ko Rayon Sport ikomeye, yashyize icyizere mu bakinnyi be ko baza kuyitsinda kandi babigeraho.

Didier Gomez Da Rosa utoza Rayon Sport we yavuze ko gutsindwa byatewe n’amakosa y’uburangare bwagizwe n’abakinnyi be bakina inyuma, ndetse no gucika intege iyo babaga batsinzwe igitego, ngo akaba aribyo agiye kwibandaho mu myitozo azakoresha ikipe ye yitegura imikino ya shampiyona.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Vital’o yo mu Burundi iyitsinze ibitego 2-0, naho Rayon Sport isezerera Villa Sports Club yo muri Uganda nayo iyitsinze ibitego 2-0.

Intsinzi ya APR FC yayihesheje igikombe n’amadolari y’Amerika ibihumbi 10. Rayon Sport yabaye iya kabiri yatwaye ibihumbi 7.

Vital’o yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Villa ibitego 2-1, yahawe amadolari ibihumbi 5, naho Villa yatwaye umwanya wa kane ari nawo wa nyuma muri iri rushanwa itahana amadolari ibihumbi 3.

Iri rushanwa, ni kimwe mu bikorwa byinshi byakozwe mu rwego  rw’isabukuru y’imyaka 25 ya PFR Inkotanyi, aho ibirori nyirizina byo kwizihiza iyo sabukuru ku rwego rw’igihugu bizabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa kane tariki 20/12/2012.

This post was written by

Habimana – who has written posts on Umupira-Kinyarwanda, Rwanda Sports, African Football, European Football, Soccer, Basketball, Sports.
Nyakama is an ardent follower of Football in Rwanda, Africa and Europe. He is a Barcelona and Lionel Messi fan. An alumnus of the Kigali Institute of Science and Technology, Nyakama is the technological brain behind Umupira

Email

There are no comments, yet.

Why don’t you be the first? Come on, you know you want to!

Leave a Comment


Facebook Like Box provided by plumber orange county