Rubavu: njyanama yasabye ko ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelle buseswa
Mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye taliki ya 11/1/2013 yasabye ko ubuyobozi bw’ikipe y’amaguru y’akarere ka Rubavu Etincelle bwavaho igacungwa n’akarere kubera imiyoborere mibi yaranze iyi kipe bigatuma idatera imbere.
Inama njyanama y’akarere ikaba isaba ko mu cyumweru kimwe hagiye gushyirwaho komite izajya iyobora iyi kipe yakunze kugira ibibazo by’imicungire mibi.
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu ikaba ifashe iki cyemezo nyuma y’uko abakinnyi b’ikipe ya Etincelle bandikiye umuyobozi w’akarere ka Rubavu bamumenyesha ibibazo ikipe ifite biterwa n’abayobozi bayiyobora ndetse bakagenera inyandiko inama njyanama.
Bimwe mubyo abakinnyi barega ubuyobozi bwa Etincelle busanzwe, birimo imicungire mibi, ndetse abakinnyi basabye perezida w’ikipe Dukuze Christian kwegura nyuma yo gutsindwa na Kiyovu.
Abakinnyi bavuga ko kudatanga umusaruro bikomoka k’ubuyobozi bw’ikipe birimo kutabahembera igihe ndetse n’abayobozi b’ikipe ntibasure ikipe ku kibuga, ubu ikipe ya Marine nayo ibarizwa mu karere ka rubavu ikaba iza imbere ya Etincelle bitewe n’ubuyobozi bubi.
Ikipe ya Etincelle ubu ibarizwa ku mwanya wa 13 k’urutonde rw’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda aho imaze gutsinda imikino ibiri n’amanota 9. Abakinnyi bakavuga ko ubuyobozi bw’ikipe butajya butumiza inama y’abafana ahubwo iyoborwa n’abantu babiri barimo perezida n’umwungirije Niyibizi Yves.
Akarere ka Rubavu kagiye gucunga ikipe ya Etincelle nyuma y’uko yari isanzwe ifashwa n’abafana, akarere kakaba karemeye gushyiramo miliyoni 35 mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, abagize inama njyanama bakaba bavuga ko akarre kagomba kuyicunga kandi kakayifasha kugera k’umwanya wa mbere hagira n’ikibazo kakabibazwa.

There are no comments, yet.
Why don’t you be the first? Come on, you know you want to!