Rwanda : Ali Bizimungu yagizwe umutoza wa AS Muhanga

Ali Bizimungu yagizwe umutoza wa AS Muhanga

Nyuma y’iminsi  15 gusa asezererewe ku kazi k’umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport, Ali Bizimungu yahise ahabwa akazi ko gutoza AS Muhanga nk’umutoza mukuru, akaba asimbuye Sostène Habimana wasezerewe n’iyo kipe ihagaze nabi muri iki gihe ndetse ikaba yarasheshe ubuyobozi bwayo.

Ali wasezerewe muri Rayon Sport ashinjwa kutavuga rumwe n’umutoza Didier Gomes Da Rosa, yahise ahabwa akazi n’akarere ka Muhanga nk’umutoza mukuru, akaba yahise asinya amasezerano y’amazi atandatu, asabwa kuzamura ikipe ikagera ku mwanya ushimishije.

Umuvugizi w’inzibacyuho w’ikipe ya AS Muhanga Innocent Gashugi avuga ko amasezerano Bizimungu yasinye ari imihigo y’ibyo azakora muri ayo mezi kugeza shampiyona irangiye, yaba yaritwaye neza ayo masezerano akazongerwa.

“Ni amasezerano ariko kandi ni n’imihigo nk’uko natwe twese abakozi b’akarere tuyisinya. Ubwo rero yasinyiye amasezerano azarangirana n’icyiciro cya kabiri cya shampiyona (Phase rwetour), twasanga yarakoze neza tugasinyana andi masezerano y’igihe kirekire, ariko kandi twasanga ataragejeje ikipe aho twumvikanye, tugatandukana.

“Muri ayo masezerano yasinye kandi, harimo n’izindi ngingo zivuga ko aramutse atabashije gukora ibyo asabwa, yanaseswa igihe yagombaga kurangirira kitaragera”.

Bizimungu akimara gusinya ayo masezerano akaba yarahise atangira imyitozo ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 18/01/2013, akaba yari agamije kubanza kureba abakinnyi afite n’uburyo agomba gukorana nabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwahaye Bizimungu uburenganzira  bwo kwishakira umutoza uzamwungiriza, akazamubatangariza mu gihe gito, hanyuma bakagirana na we amasezerano.

Umuvugizi w’agateganyo wa AS Muhanga yavuze kandi ko, Bizimungu afatanyije abayobora ikipe ya AS Muhanga by’agateganyo, bagiye kureba abakinnyi badatanga umusaruro uko bikwiye bagasezererwa, hanyuma hakagurwa abandi  bo kubasimbura mbere ya tariki 24/01/2013, ubwo igihe cyo kugura no kugurusha abakinnyi mu Rwanda kizarangira.

Bizimungu bivugwa ko azajya ahembwa na AS Muhanga ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, asanze ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa 12 n’amanota 11, akazatangira gutoza iyo kipe ku mugaragaro tariki ya 26/01/2013 ubwo azaba akina na Etincelles kuri Stade y’i Muhanga.

 

 

This post was written by

Gilbert – who has written posts on Umupira-Kinyarwanda, Rwanda Sports, African Football, European Football, Soccer, Basketball, Sports.
A native of Gasabo, Gilbert is an alumnus of the National University of Rwanda (Faculty of Arts,Media and Social Sciences) and has 8 valuable years of experience as a freelance sports columnist for various magazines in Rwanda & Africa. Before joining as Chief Editor of Umupira, he was the Assistant Coach of an U-14 school football team in Kigali. An expert in interpreting and organizing premium sports content, he has revolutionized Umupira, making it the foremost authority on sports in Rwanda.

Email

There are no comments, yet.

Why don’t you be the first? Come on, you know you want to!

Leave a Comment


Facebook Like Box provided by plumber orange county