Muhanga: Abakunda umupira w’amaguru bahangayikishijwe no gutsindwa kwa AS Muhanga
Nyuma y’uko ikipe ya AS Muhanga ibashije kugaruka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru ndetse stade ya Muhanga igakorwa neza, abakunzi ba ruhago bishimiye ko bagiye kongera kubona imikino myinshi hafi yabo ndetse n’umujyi wa Muhanga ugashyuha kurushaho ariko bahangayikishijwe nuko ikipe yabo itsindwa umusubizo.
Ibi abafana ba AS Muhanga n’abakunzi b’umupira w’amaguru barabivuga nyuma y’uko mumpera z’icyumweru twasoje, tariki 6/1/2013 Rayon Sport y’i Nyanza izwiho kugira abafana benshi mumujyi wa Muhanga ihatsindiye AS Muhanga ibitego 3-1 ku mukino wa 11 w’ayo makipe mu mikino ibanza.
Abanyamuhanga bakaba bavuga ko nubwo ikipe ya Rayon ifite gahunda yo kuzajya yakirira imikino yayo kuri stade regional ya Muhanga, byarushaho kuryoha AS Muhanga nayo iri mucyiciro cya mbere maze imikino ibera i Muhanga ikaba myinshi ariko imyitwarire ya AS Muhanga ikaba idatanga icyo kizere kuko ubu iri kumwanya ubanziriza uwanyuma n’amanota 8 mu mikino 11.
Nyamara mbere y’uko umukino wahuje ayo makipe uba, abafana, abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Muhanga bavugaga ko bagomba kuwutsinda bubi na bwiza ndetse bamwe bati “iyi ni imperuka yacu” ahanini bishinjikirije ko Rayon ngo ari ikipe ikunze gutungurwa n’amakipe yitwa ko ari mato, ndetse bikaba byararushijeho gutanga ikizere kuri AS Muhanga ubwo yabanzaga kwinjiza igitego mwizamu rya Rayon.
Nyuma y’umukino rero abakunzi ba ruhago n’abafana ba AS Muhanga baribaza niba koko uriya mukino ariwo mperuka yabo (icyo bita imperuka yabo ni ugusubira mu kiciro cya kabiri) mugihe hasigaye imikino igera kuri 15 yose ngo shampiyona y’u Rwanda irangire.

There are no comments, yet.
Why don’t you be the first? Come on, you know you want to!